,

ICYEREKEZO 2050

Inkingi II: Ubushobozi bwo kurushanwa mu ruhando mpuzamahanga no kwishyira hamwe n’ibindi bihugu

U Rwanda rufite intego yo kuzaba ruri:

« Mu bihugu 10 bya mbere birusha ibindi korohereza ishoramari mu 2035 kandi rukaguma mu mwanya »

« Mu bihugu 20 bya mbere bifite ubukungu buhagaze neza kurusha ibindi mu 2035 no mu bihugu 10 bya mbere ku isi bikora neza mu rwego rw’ubukungu mu 2050 »

Intego zihariye zikubiye muri iyi nkingi:

  1. Ubukungu bunyuranye bushingiye ku iterambere ry’inganda

  2. Guteza imbere inganda hagamijwe kugira u Rwanda igicumbi cy’ibikenerwa mu rwego rw’ akarere ruherereyemo

  3. Serivisi zigezweho no guhanga ibishya bizana impinduka mu iterambere ry’ubukungu

  4. Serivisi zishingiye k’ubumenyi bwihariye zikenerwa mu mahanga

  5. Ubukerarugendo burambye bwo ku rwego rwo hejuru

  6. Serivisi z’imari kuri bose

  7. Kuzamura ubushobozi bwo kurushanwa n’imikoranire n’ibindi bihugu mu rwego rw’ubucuruzi

  8. Ubukungu bushingiye ku bumenyi binyuze mu,

  • Guharanira ubudashyikirwa mu bushakashatsi bugamije guhanga ibishya (R&D)

  • Gukomeza kuba igicumbi cy’igeragezwa ry’ibishya mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi mu guhanga ibishya byo muri iki gihe n’ibyo mu gihe kizaza

  • Kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga n’amakuru

  • Kugira uburezi butegura ejo hazaza

Twandikire