ICYEREKEZO 2050
Inkingi III: Ubuhinzi bubyara ubukire
Mu ntego z’iyi nkingi harimo « kugera ku iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi bigizwemo uruhare n’abahinzi babigize umwuga, barimo abagore n’abagabo, bazaba bakora ubuhinzi bujyanye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi »
Intego zihariye zikubiye muri iyi nkingi;
Ubuhinzi bugezweho bugamije isoko kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ikirere
Kunoza imikoreshereze y’inyongeramusaruro n’ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe kongera umusaruro
Kunoza no koroshya uburyo bwo kubona imari n’ubwishingizi mu rwego rw’ubuhinzi
Kwinjiza ibicuruzwa bifite agaciro gahanitse mu ruhererekane nyongeragaciro rwo ku rwego rw’isi bikorwa