,

ICYEREKEZO 2050

Inkingi IV: Iterambere ry’imijyi n’imiturire igezweho

Iterambere ry’imijyi nka kimwe mu bigira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu, intego ni uko mu 2050 Abaturarwanda barenga 70% bazaba batuye mu mijyi.

Mu 2050, u Rwanda ruzaba rufite imiturire igezweho kandi igera ku byiciro byose by’abaturage. Ni muri urwo rwego hazashyirwaho uburyo bwo kumenya no guhuriza hamwe imbaraga mu bikorwa by’ingenzi bituma abantu batura neza no kongera inyungu zo mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza zijyana n’iterambere ry’imijyi. Usibye iterambere mu miturire riteganyijwe mu mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu(6) iwunganira, iterambere ry’imijyi kandi rizazamurwa cyane cyane no gukura kw’imijyi mito n’insisiro bisanzweho binyuze mu ishoramari riri ku rwego rwo hejuru rigamije guteza imbere iyo mijyi; nk’irikorwa mu karere ka Bugesera.

Intego zihariye zikubiye muri iyi nkingi;
 

  1. Serivisi nziza n’ibikorwa remezo byiza kuri bose

  2. Inzu zo guturamo zihendutse kandi zijyanye n’igihe kuri bose

  3. Koroshya urujya n’uruza rw’abantu no kurushaho kunoza ubwikorezi

  4. Iterambere rirambye ry’imijyi ishingiye ku ikoranabuhanga kandi ibungabunga ibidukikije

  5. Gutanga no gukoresha ingufu z’amashanyarazi mu buryo burambye

Twandikire