Icyerekezo 2050
Icyerekezo cy’u Rwanda 2050 gikubiyemo ingamba z’igihe kirambye z’icyerekezo cy’ “u Rwanda twifuza” kimwe n’uburyo bwo kugera kuri iyo ntego. Intego u Rwanda rufite ni ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050.
Iterambere mu bushobozi n’imibereho myiza by’abaturage
Ubushobozi bwo kurushanwa mu ruhando mpuzamahanga no kwishyira hamwe n’ibindi bihugu
Ubuhinzi bubyara ubukire
Iterambere ry’imijyi n’imiturire igezweho
Inzego za Leta zishoboye kandi zikora neza ibyo zishinzwe