,

Inkingi yo guteza imbere imiyoborere myiza

Inkingi 3: Inkingi yo guteza imbere imiyoborere myiza

Iyi Nkingi igamije guteza imbere imiyoborere myiza binyuze mu gushimangira no kubakira kubyagezweho mu rwego rw’imiyoborere myiza n’ubutabera nk’inkingi y’iterambere rirambye kandi rigera ku banyarwanda bose.

Intego zihariye zikubiye muri iyi nkingi ni:

  1. Kubumbatira umuco n’indangagaciro nyarwanda, ubumwe bw’abanyarwanda, haharanirwa umuco wo kwigira no kugira u Rwanda rutekanye.

  2. Guteza imbere imikoranire hagati ya Leta, urwego rw’abikorera, abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta, sosiyete sivili, amadini n’amatorero hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Igihugu kandi rishingiye ku muturage

  3. Gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego za Leta kugira ngo zibashe gusohoza inshingano zazo neza, hagamijwe guha serivisi zinoze abaturage kugira ngo biteze imbere

  4. Gushyiraho amategeko agamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu no kwimakaza umuco wo kutabogama, gukorera mu mucyo no kubazwa icyo buri wese ashinzwe mu nzego zose n’abantu ku giti cyabo.

  5. Gushimangira politiki y’ububanyi n’amahanga yubakiye kuri dipolomasi ishingiye ku bukungu (economic diplomacy), ubutwererane n’ubuhahirane n’ibihugu haba mu karere ndetse n’indi miryango U Rwanda ruri mo: no guharanira ubumwe bw’abanyafurika no kwigira kwabo (Pan Africanism).

  6. Kurushaho kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano kugira ngo zirusheho kubungabunga ubusugire bw’Igihugu, kurinda umutekano w’abantu n’ibintu, no gukomeza kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturatage.

Twandikire