Inkingi igamije kuzamura imibereho myiza
Inkingi 2: Inkingi igamije kuzamura imibereho myiza
Intego y’iyi nkingi ni « ukuzamura imibereho myiza y’abaturage hagamijwe kugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima buzira umuze, kandi ubayeho neza mu muryango utekanye »
Intego zihariye zikubiye muri iyi nkingi ni:
Kurandura burundu ubukene mu Rwanda
Kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze
Kugira umunyarwanda ufite ubumenyi buhagije kandi ushoboye
Kwita ku burezi bufite ireme kandi bugera kuri bose hagamijwe kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi.
Guhindura imibereho y’abagize umuryango nyarwanda haba mu cyaro no mu mijyi.