Gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 yo kwihutisha iterambere
Gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 yo kwihutisha iterambere
Kubaka ubushobozi, guhashya no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’indwara z’ibyorezo zitandura, kwita ku byiciro by’abafite ubumuga no kutabaheza mu iterambere, kwita ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, Ububanyi n’amahanga no kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, Guteza imbere umuryango n’ihame ry’uburinganire, Gukumira no guhangana n’ibiza.
Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) ari nayo Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Irindwi (7YGP) ikaba ije mu gihe nyacyo aho u Rwanda rurimo rwinjira mu cyerekezo gishya 2050. Itegurwa rya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ryashingiye kuri gahunda n’ingamba z’iterambere ziteganyijwe ku rwego rw’Isi n’urw’Akarere u Rwanda ruherereyemo hagamijwe guhuza intego n’ibipimo bikubiye muri izo gahunda. Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere izigizwe n’inkingi 3 zingenzi:
Inkingi yo kwihutisha iterambere ry’Ubukungu
Inkingi igamize kuzamura imibereho myiza
Inkingi yo guteza imbere imiyoborere myiza
Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere izibanda cyane cyane ku byiciro bihuriweho n’inzego zose:Kubaka ubushobozi, guhashya no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’indwara z’ibyorezo zitandura, kwita ku byiciro by’abafite ubumuga no kutabaheza mu iterambere, kwita ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, Ububanyi n’amahanga no kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, Guteza imbere umuryango n’ihame ry’uburinganire, Gukumira no guhangana n’ibiza.
1 MB | May 17, 2022 |